Ingaruka z'amakimbirane :

Ni iki gihinduka iyo amakimbirane yakemutse, atakemutse cyangwa yakemuwe nabi?

Iyo amakimbirane adakemutse, ku gihe gikwiye cyangwa akemuwe nabi, bigira ingaruka zirimo izikurikira:

Guta icyizere ku buyobozi,

Gutakaza umusaruro aho amakimbirane yabereye (mu rwego rw'akazi, mu rugo)

Gukura kw'ibibazo, Akaga mu kigo, gusenyuka kw'ikigo,

Iyo amakimbirane akemutse, ingaruka ni :

Ukugirira icyizere ubuyobozi no gusenyera umugozi umwe nk'abanyamuryango,

Ukugarura no kunoza umubano hagati y'abagiranye amakimbirane,

Ukongera umusaruro aho amakimbirane yabereye,

Kwiyubakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo ,bikabera abandi urugero,

Gukumira amakimbirane,

4. Umwanzuro:

Gukumira amakimbirane no kwitwara neza mu makimbirane duhuye nayo bidufasha kugira imikorere n'imyitwarire mpinduramatwara mu iterambere bituma tugera ku ntego z'ibyo twiyemeje.

Turushaho kwigirira icyizere, kugirira icyizere abo tuyobora nabo bakakitugirira.

Buri Ntore y'Umuryango ishingiye ku bikubiye muri iri somo , ikwiye gushyiraho uburyo bwo gukumira ibyatera amakimbirane aho ayobora, kuyitwaramo neza iyo avutse, kuyakemura ku gihe, no kwirinda kuba nyirabayazana .

Icyemurwa ry'amakimbirane rikwiye kuba mu byo yitaho mu nshingano ze z'ibanze, bigafatwa nk' imigenzereze myiza mu miyoborere .